filmov
tv
Naje Kugushima by Annette murava (Official video 2022) 4k
Показать описание
Audio Producer: Boris & Khrisau
Video Director: Musinga
Songwriter: Félix M. Kamanzi
Iyi ndirimbo ni igisubizo cy'indirimbo "NIHO NKIRI" nayo yaririmbwe na Annette Murava, yasohotse kuri Youtube ku italiki ya 30/11/2021 kuri channel ya "Annette Murava". Umwanditsi yayandikiye umugore we Pascaline Ingabire nk'isengesho ririmo gutakambira Imana kubera ibihe bitamworoheye yari ari mo. Ni indirimbo buri wese yaririmba ageze hahandi atekereza ko Imana yamwirengagije; Nyamara burya Imana niyo igena igisubizo itanga ikagena n'igihe igitangira. Ndetse ishobora no kudasubiza uko tubishaka.
Igihe cyarageze Imana isubiza isengesho rya Pascaline Ingabire ndetse n'umuryango we n'inshuti n'abavandimwe bamufashije gusenga. Iyi ndirimbo rero ni Ishimwe rikomeye ku Mana kubw'ibyiza yakoze; Ishimwe iteka ryose.
NAJE KUGUSHIMA nayo ni indirimbo buriwese yaririmba yishimira ko Imana yumvise gusenga kwe, ikamuha icyo yayisabye, mu igihe yagennye ubwayo.
Lyrics
Igice cya 1:
Ntakindi cyanzanye Mwami, naje kugushima
Uyu munsi wabyemeye, wabonye ko bikwiye
Wasubije isengesho ryanjye, ubu ndanezerewe
Ntakindi cyanzanye imbere yawe; Mwami nje kugushima.
Helleluya, Halleluya, ahahoze umwijima wahazanye umucyo
Halleluya, Halleluya, amaganya yanjye Mwami, wayahinduye ibyishimo.
Nanjye ndi mubo wahaye umugisha, umpa kumwenyura
Mugihe cyiza wihitiyemo umpaye ibyishimo
Akanwa gasaba kinginga, kagutakambiye kenshi
Niko gateye indirimbo y'ishimwe uyu mwanya.
Halleluya, Halleluya, ahahoze umwijima wahazanye umucyo

Igice cya 2:
Aho wariwansize, aho nategerereje
Mpavanye umunezero; wawundi uhoza amarira
Isoko y'imigisha mpavuye nanjye nyivomyeho
Ku busohokero bw'ubuvumo mpasanze umucyo utangaje.
Inguma z'ibipfukamiro byanjye urazinyomoye
Iminsi yanjye yo gutegereza uyigize migufi
Mu rugendo rutarangira nigiyemo kwihangana
Ku iherezo menye ko utigeze unyibagirwa.
CHORUS:
Umutima wanjye wuzuye umunezero
Ibihe ni byiza nta maganya ngifite
Wasanze ari byo binkwiriye uyu mwanya
Mfite impamvu zirenze imwe zo kugushima.

Комментарии