38 AGAKIZA 🎹 UMUKUNGA🎹🎤NOWA KUKI WUBAKA IYI NKUGE? IGITARAMO🙌🙌👌

preview_player
Показать описание
1Nowa ku ki wubak’ iyo nkuge?Urakor’ iby’ umupfapfa rwoseDor’ utuy’ imusozi,kandi nta maz’ ahariIby’ ukora biratuyobeye

2Uwiteka ni we wabivuze,Yukw abagizi ba nabi boseAbujuj’ is’ ibyahabazamarwa n’ amaziAyo maz’ azabar’ umwuzure

3Bagir’ inama yo kubazanyaNone Nowa yab’ avug’ ukuriBati: Habe na gato,ntidukwiye kwemera,Twi komeze mu byo kwinezeza

4Igihe na cyo gihita vubaNowa yubakan’ umwete rwoseBose bamurebagani ko bamusekagaBati: Noneho Noa yasaze

5Nowa yumvir’ Iman’ IhorahoYi njira muri ya nkuge vubaYinjirana n’ abandibagiriw’ imbabaziUbw’ Iman’ ibakingir’ urugi

6Nukw abantu baraseka cyaneBakomanga ku rugi bavugaBati: Nowa, sohokaIyi mvur’ irahitaWi tubeshya ng’ uri mu rugendo

7Ijuru risa n’ iritobotseUbwo ha gw’ imvur’ itey’ ubwobaBati: Turarimbutsenk’ uko Nowa yavuzeDor’ urupfu ruratuzengutse

8Umv’ ukw Imana yabashubije:Nowa yajyag’ abigisha rwoseMubi gir’ ibikino,mwanga kwumvir’ intumwaNi ryo teka muciriwe none

9Nukw amaz’ aterura ya nkugeIreremba kuri wa mwuzureAbicaye mu nkugebafitemw amahoro,Kugez’ ubwo bazasohokamo

10None natwe dufit’ iyo nkuge:N’ agakiza twahawe na YesuNib’ ushak’ amahoro,ngwino wihitiremo,Agakiz’ ureke kurimbuka
Рекомендации по теме
Комментарии
Автор

Thank you all for your support 🙌🙏🙏 I’m grateful🙌🙌🙏🙏🙏🙌🙌♥️🙌🙌

MerciPianistOfficiall
Автор

Ndagukunda data nzakwifuriza gutera imbere ndiho azakomeze akujimbere♥️

BenoitMahirwe
Автор

Natwe dufite inkuge nagakiza twahawe na Yesu ubalikiwe

kezakelia
Автор

Uzufasha umutima wanjye papa kd nkunda imicurangire yawe nokwichisha bugufi wigirira courage sinzansiba kureba hano kuri Chanel yawe imana ihaze ibyo ukeneye byose mubacuranzi uru wambere munsi yijuru sindamenya ugukurikira Helaluya

Rushimish
Автор

Uzatwereke uburyo wachuranga indirimbo ❤ U

KevinDelight
Автор

Imana iguhe umugisha papa niwo nkwifurije.

rukemabigege
Автор

Imana iguhe umugisha merci uratunejeje utaramye neza

marizafrancine
Автор

Ururmugabo merci kabisa uhembuye imitimaaa uri mumavuta papa

KalindaElisa-jvjh
join shbcf.ru