Ese waruzi ubuzima bw' Intare? Dore uko zibaho.

preview_player
Показать описание
Ikaze kuri Hospitality TV Rwanda, Tubashimira kuba mudukurikira. Muriyi video murasangamo amateka yihariye y' Intare nubuzima bwazo bwaburi musi; muri rusange intare ninyamaswa yo mumuryango w' ijangwe, ikaba itunzwe no guhiga no kurya izindi nyamaswa. Intare yishyamba ibaho hagati y' imyaka 8 n' imyaka 10 kuberako ihura nibyago byishi byo kuba yakwicwa nizindi nyamaswa nk' inzoka ingona nizindi nyamaswa zirikwirwanaho cyangwa nabahigi. Naho intare iba muri zoo cyangwa aho irindiwe ishobora kubaho kugeza kumyaka 25.

Intare y' ingabo niyingore ubireba bitandukaniye kuko zigaragara; intare y' ingabo uzayibwirwa nuko ifite umugara (ibyoya byinshi bikikije amatwi yayo) arinabyo bituma iba nini mugice cy' imbere mumaso kandi ikaba itinyitse naho iyingore ikaba ntabyo igira. Intare y' ingabo yakuze igira metero 1.8 kugeza kuri metero 2 z' uburebure uhereye aho umurizo utereye ukageza kumazuru yayo, ikagira na metero 1.2 zubuhagarike, kandi itare ipima ibiro 170 kugeza kubiro 230. Intare y' ingabo kandi igira imbaraga nyishi cyane kurusha intare y' ingore. Noho Intare y' ingore ipima metero 1.5 zuburebure na metero 1 yigihagararo, igapima ibiro hagati ya 120 kugeza 180.

Intare y' ingore isama inda kumyaka 3 cyangwa 4 yubukure, ikabwegeka mugihe cy' amezi 4 (nukuvuga iminsi iri hagati 110 ni 120).

Ibyana by' intare yo bikivuka biba bitareba neza, bibaho bitunzwe numuhigo wa nyina kugeza kumezi 11 aho bitangira gufatanga na nyina guhiga no kwica izindi nyamaswa.

Intare ikunda kuryama kuko isinzira nibura amasaha 20 kumunsi. Intare kandi ihiga cyane cyane nijoro kuko aribwo iba ireba neza kurusha kumanywa.

Murakoze cyane kuba mudukurikira naho muri video y' ubutaha. Mukore subscribe, comment, like and share.

By turabakunda cyane.
Рекомендации по теме
Комментарии
Автор

Wowe urarimanganya, ngo intare ihiga utunyamaswa duto! Gusa se? Jya uvuga ibyo uzi aho gupfunyikira abantu amazi

jeanmarievianneyhitayezu
Автор

Ewe jyubanza ushake ib yegera nyo bihagije urikudupfunyikira ibinumwana 12 yabivuga

DezireRukundo
Автор

uradupfunyikiye nyine ntakundi ark ntabumenyi ubifitemo kd sukugupfobya ahubwo nukugukosora

CorneliusCheche
Автор

Inyamaswa intare itinya ni "Rhino" (Inkura)

MusafiriValens-gg
Автор

Intare iyo zihaze ntizirara ngo zipfe kwica. Rero watubeshye

jbcoolonlinetv
Автор

Mwiriwe mutubwire k'ubuzima bw'lngona

GervaisNtivuguruzwa
Автор

Ntabwo inkura itinya muziba k'ubutaka.

MusafiriValens-gg
Автор

Uratubeshye ku ntare y'ingore n'ingabo

EsronMPORANANAYO
Автор

Nitwa Felix mbese intare zigirirana urukundo hagati yazo?

NshimiyumuremyiNarada
Автор

Nitwa Emmanuel intare imara myaka ingahe?

KanamugireEmmanuel-vc
join shbcf.ru