Izuba rirarenze Cover by Derrick Don Divin

preview_player
Показать описание
Song: Izuba rirarenze/Inyenyeri y'abashumba
Original song by: Vincent Niyigaba
Audio Producer: Derrick Don Divin (Kasuku record)
Video by: Kasuku record

Lyrics:

Song: Izuba rirarenze

1 Izuba rirarenze ngiriya imwe y'abashumba
Inka z'iwacu ziratashye abiriwe iyo barinyakura. Ab'i muhira barihanagura
Icyuya mugahanga dore umunsi uragiye
Icyuya mugahanga umunsi urashize.

2 Ukwezi kuracanye inyenyeri nazo ziraje
Ikamba ryazo nazo rirazisabye rirasabagira ku ijuru ry'iwanyu mukirere cy'iwacu niko kabyino ngaho s jya munzu dore imbeho ni yose ngenda ufate agapira ukinge mugatuza.

3 Ibitotsi ni byinshi urugendo narwo ni rwose
Uyu munsi sinkikubonye. Fata iyo nzira imwe yo munzozi duhurire iyo mu mpinga y'imisozi
Iwabo wabatashye aho dukura abana mumpeta y'umubano n'ibanga rya gihanga.

4 Nkundira ngukunde nzabone icyo nkubwira
Kizagukura amahwa munda ibimbuza ni byinshi sinshobora kuza wowe umanuke dore ukwezi kuraka uze nkuganirire urataha wishimye nanjye kandi ubwanjye ndaba nshize agahinda.

5 Nuza ntumbone umbabarire mugenzi ntabwo bizaba ari ukukwanga nawe urirebera iyisi iravuna tuyirukankamo dushaka kubaho
Wowe aho uri hose jya wibuka utakamba untambire ubishaka nanjye nige gutamba. Untambire ubishaka nanjye nige gutamba ×2

This cover was not produced for any commercial purpose or interest but created for expressing much gratitude and recognition and offering my respect to the Rwandan artist VICENT NIYIGABA.
I am so grateful to cover His beautiful song and i hope you will enjoy my work. Thank you!!

Please share, like, leave your comment and remember to subscribe to this channel to be the first to watch the next videos.

Catch me up on social media through the links below
Social media

You can also watch my previous videos on the links below:

#Subscribe #Cover #izuba rirarenze #inyenyeri_yabashumba #Karahanyuze #Kasuku
Рекомендации по теме
Комментарии
Автор

Uyu muhungu arabizi. Ni byiza gufatira inspiration ku bakuru nka Vincent wayiririmbye. Gusa bage birinda gushyiramo amakosa. Iyi ndirimbo irakunzwe benshi bayisubiramo ariko bagakora ikosa ryo gushaka gukosora chanson originale akaba ari bwo bagwa mu ikosa.

Iyo izuba rirenze ku rundi ruhande hahita hagaragara inyenyeri bitaga "inyenyeri y'abashumba". Ni yo mpamvu Mbonigaba yaririmbye ati "izuba rirarenze ngiriya imwe y'abashumba".

Bashaka kumukosora rero bakaririmba ngo "izuba rirarenze ngiri rimwe ry'abashumba" ntabwo ari byo. L'étoile du berger no muri bibiliya barayivuga. Ivuga ko ijoro riri hafi izuba rirenze. Aka bage bakitondera. Naho ubundi umuhungu arabizi pe. Courage

kanimbasixbert
Автор

Gutaha Saa Moya Ukumva Uyu Mutype Ndumva Ari Danger..ninde Uri Hanoo Uri kumva Uyu Musore Mwiza gutyaaa

manziabdourahman
Автор

Ndagukunze cyane muhungu wange nukuri komerezaho

nshimiyimanaolivier
Автор

Iyi ndirimbo ni nziza cyane. Turagukunda hano Kamabare.

nshimiyimanajeanclaude
Автор

kabisa imana ikwagure iyindirimbo irabinkorera
nizindi ntugashyiremo beat yindi jyuzicurangira gutya nibyo sawa

mimyjenny
Автор

Iyi ndirimbo nshobora kuyumva inshuro zirenga 20 kumunsi! Imana iguhe umugisha Don

blessedpazo
Автор

Ubundi izindirimbo zikoze gutya nizambere pe❤❤

FlorenceMushimiyimana-cc
Автор

Uyumu type ararenze azumuziki hapana babandi baza bagahondagura gusa ibigambo batazi gukina icyuma cyamuzika nakimwe, uyuwe abizi byose gucuranga neza nijwi ryiza cyane. Komeza ujyembere musore ibwotamasimbi turagukurikira cyane

tonysiboyintorebideri
Автор

Njye narakwikundiye kabisa. Utwibutsa ubwana bwacu tubona bakuru bacu n'ababyeyi. Nakubonye bwa mbere kuri "nyamibwa y'igikundiro". Ufite ukuntu uzigira nshyashya mu mutima. Love from Belgium. 💞♥️

alinemichael
Автор

Komera kunganzo mwuzukuru wa Gihanga maze u Rwanda rwa Gihanga ruhorane abahanga baduhangira ibihangano bihangana n'iby'imahanga, uwanga u Rwanda azangare!

winfredramadhan
Автор

Derrick, courage. Mfite umuhungu w'amezi 7 mwitiranywa witwa IKIGENI GATERA Derrick, uzamuririmbire Ikigeni kandi uzayimuture mbyumve muhungu wanjye. Ndakwemera kandi nuyikora nzayimwumvisha . uzongeremo ko uyituye umwana w'inshuti yawe bazina IKIGENI GATERA Derrick, ndagukunda cyaneeee

maitregatera
Автор

Uburya ntawukina yiga kwiga no kwigana ndakubona kera wakundaga umuziki none igihe kirageze urabikoze byiza cyane rwose.

fraternehakizimana
Автор

Mbona ariwe musore mwiza ku isi ijwi uburanga Imana yarakuremye kbs

dativemukarugira
Автор

ewaan ecool boy, so, Don go ahead and show 'em what you've is that talent so Jah bless you boy, we love you more

detectivesaviorbillcarter
Автор

Uririmbye neza cyane iyi ndirimbo nziza nkunda, komerezaho,

sonzohumud
Автор

Umva urarimba mosiyo zikafata pee🙏🙏🙏💐❤️❤️❤️

NadiaUmurerwa-nwyi
Автор

Encro wamugani utuma umuntu agira emontion kuko urimpano yabanyarwanda boy!😍❤

iradukundakennystella
Автор

❤❤❤ traditional music is part of my life I like it nkunda abantu bakunda gakondo nukuri umuco wacu tuwukomereho✊

ngabirejustine
Автор

Courage bro ubikora neza rwose ✅✅✅✅✅✅✅komerezaho

emmyhabumugabe
Автор

Watumye nkunda cyane iyi ndirimbo brother, much respect 🙏

ernestk.nsenga.