'Ntabwo Ingabire Victoire ari hejuru y’amategeko' - Umuvugizi wungirije wa Guverinoma || Mukuralinda

preview_player
Показать описание
#Kwibuka28
Mu kiganiro ku “Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyakorwa mu kubirwanya’’, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi tariki ya 12 Mata 2022, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yagarutse kuri Ingabire Victoire, umunyapolitiki wafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame. Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda imufata nk’abandi baturage. “Ni umuturage nk’abandi ariko wafunguwe ku mbabazi ndetse hari n’ibyo agomba kubahiriza. Atabyubahirije, amategeko afite ibyo ateganya, yakwirengera ingaruka zabyo. Yanasubira mu buroko atabyubahirije. Ntari hejuru y’amategeko, aramutse arengereye, yakurikiranwa nk’uko undi wese yakurikiranwa.’’
Рекомендации по теме
Комментарии
Автор

Urumuhanga rwose, Imana izaduhe abanshinja cyaha nkamwe .

hakizayezufuku
Автор

Muzamutumire muganire nibyo bizaca impaka! Kandi niba yarababariwe ndumva Atari ngombwa kuguma kubimutsindagira cyane ko yasabye imbabazi

laterretourne
Автор

Que Dieu nous fortifie énormément dans ces moments les plus douloureux, le peuple Rwandais a beaucoup souffert, je m'incline avant tout commentaire. Un grand merci à Mr. Mukuralinda, bien qu'il interprète le procès de Mme Victoire ingabire à sa façon, au moins lui et son gouvernement lui reconnaît son statut d'être Rwandaise, comme tout autre Rwandais 👏 . Néanmoins Mr. Mukuralinda lui refuse un autre statut "d'une femme politique libre" car Mme Victoire ingabire a été innocente par le tribunal de droit de l'homme des pays africains, avec dommages et intérêts pour le préjudice moral qu'elle a subit lors de son emprisonnement. #Ensemble très fort

innocentdushimimana
Автор

Mukomere cyane mwe mwabuze abanyu muri genocide, nimukomere peeee!! Ibi bihe nibihe bitorochye kuri mwe kuko ibyababayeho kiriya gihe nokubivuga ntibyorochye. Nimukomere cyane.
Namwe mwabuze abanyu mubwicanyi bwakurikiye genocide namwe nimukomere cyane. Namwe birumvikana murababaye ( kuko kubura uwawe yichwe arengana birababaza)nimukomere.
Banyarwanda nimusenge IMANA umuremyi wisi nijuru kd musenge cyane. Satani winjiye muri bariya bantu biche abandi muri genocide ntaho yagiye aracyahali. Kumutsinda ntakindi atali ugusenga noguhora dutekereza kurukundo nyarwo. Nimukomere kd abitahiye nimuruhukire mumahoro TUZAHORA TUBIBUKA.

solangeberwa
Автор

Ababuze ababo mukomeze kwihangana agahinda mufite turafatanyije, naho abagishigikira ubwicanyi amategeko arahari bamenyeko batari hejuru yayo.

Murakoze bwana muyobozi Mukurarinda

abcdefgger
Автор

Iyi ni politic urimo cyeretse niba Genocide iharagurara commonsense. Ingabire avuga ukuri kwuzuye kandi yubaha abakorewe jenocide nabayirokotse jye nakurikiranye ibiganiro bye byinshi afite umutima utuje wa kimuntu nta bucakura / kandi wibuke ko nta mbabazi yasabye

wisdomandpeace
Автор

Banyarwanda mwese aho muri kd niba mwemera IMANA koko uwaremye isi nijuru nimwumve amagambo umwana w'IMANA kd akaba nintumwa yambere IMANA yatumye kuritwe dutuye isi. Yanditse mugitabo cya Bible: Jean 13: 34-37. Kubatemera Bible cg ngo bemere IMANA cg se bemere YEZU, kaa mbibarize: iyumuntu akwanze surtout ntacyo wamutwaye wumva umezute?? Uko rero wumva umeze ninako iyo wanze mugenzi wawe nawe yumva ameze. Urukundo ni umuti kd Nina protection nziza. Muwunywe kd murwambare.

solangeberwa
Автор

Kugeza nuyumunsi ubanza abanyarwanda batazi ikintu bita Imbabazi! #imbabazi:guhaguruka burundu ibibazo warufitanye numuntu mugatangira kubana mumahoro. Ese Imbabazi Kagame yatanze twazita izihe? Ese nigute uhereza umuntu Imbabazi ugasigara ukubita agatoki kukandi?

togetherasonefm
Автор

Jenoside yakorewe abatutsi n'urugamba FPR yarwanye rwo kuyihagarika byose ni ukuri kw'amateka yu Rwanda.

enjoyafricatv
welcome to shbcf.ru