UZI GUKUNDA by Vedaste Christian. official video

preview_player
Показать описание
#WhatsApp0788718787

Ndagushimiye kubwo gufata umwanya wawe ukareba iyi ndirimbo, ndashima Imana ko yabanye nanjye mu itunganywa ryayo, ndanashimira ababigizemo uruhare bose.

By'umwihariko:
_ Bruce HIGIRO (Audio Producer - KLN STUDIO)
_ T-Jack & Alexis (Video producers - CONQUER FILMS)

UZI GUKUNDA

1. Iby'urukundo rwawe Yesu we
byananiye kubyumva,
mpora mbisoma nkabyumva babyigisha
nkabikurikira ariko sinyurwa.

Mbyibaza ku manywa nkageza ubwo nsinzira,
nkabibyukana, sindabishyikira ohhhh
Nabuze n'umuhanga wabinsobanurira neza
babivugaho agace gato gusa nkumva sinyuzwe.

iby'urukundo rwawe biraremereye cyane
ubwonko bwanjye ubanza butabibasha.
ayiiiiiii, ubwonko bwanjye oya ntibwabibasha.

C/ Ni wowe wenyine gusa uzi gukunda
abandi turagerageza, ehh ni ukugerageza
ariko wowe Mwami wanjye gukundda urabizi
Yesu weee, urabizi.

2. Bakwambitse ingofero y'ubugome,
ari ryo kamba ry'amahwa ngo rikubere ingata
maze wikorere umusaraba uribubambweho.

Kwikorera ntibyari gushoboka
ushyira ku bitugu, ushyira nzira uragenda
ugenda uwugwana, urihangana
umubiri wawe uhinduka inyama uremera
bawushinga ureba uramaramaza
bawukubambaho urabyemera ngo ni ukubera urukundo
kandi abo wakundaga gutyo, ntibakwemeraga.
iby'urukundo rwawe jye biransiga.

ndagusabye ku rutonde rw'ibikorwa
bizakorwa tugeze imuhira
ntihakaburemo umwanya w'ubuhamya
unganirize iby'urukundo rwawe
kuko iyo mbitekereje jye biransiga.

Wifuje ko twavugana by'umwihariko
watwandikira kuri address

Tel: +250 788 718787
Рекомендации по теме
Комментарии
Автор

Iyi ndirimbo ihora imbera nshya pe .
Yesu niwe mukunzi kbs umuntu mujyana no mu rupfu🤔. Bihora binsiga pe 🙌
Christian be blessed more and more🙏

ireneslifestyle
Автор

Yesu warakoze kudukunda abandi turageragerageza ndetse tubitewe n'impamvu ariko wowe ntuharara kandi ntuhararuka ushimwe iteka Mwami

nyirasafariperpetue
Автор

Imana ishimwe yadukunze bihebuje mhabwe umugisha n, Imana🙏🙏🙏🙏🙏👍👍

NaomiOfficial-we
Автор

❤Imana iguhe ibyiza byose wifuza brother

ndayishimiyeeric
Автор

Iby'Urukundo Rwawe Yesu we Ubwonko bwanjye nyibwabibasha

uwamahoroanysie
Автор

that my favorite song, Imana iguhe umugisha christian uzaduhe nindirimbo ivuga ngo mwami wanjye nfasha nzakubone

multservicebusness
Автор

Imana yagaragaje urukundo rwayo ubwo yatangaga umwana wayo, ngo apfire abari mu isi, abanyabyaha, uwo yemeye imibabaro yose n'inzira y' umusaraba ngo acungure abo yakunze! Mbese twamwitura iki?? TUMUKUNDE kuko yadukunze atyo!

Muhabwe umugisha #vedasteNChristian kubw'aya mashusho meza agaragaza urukundo rw'umwami wacu Kristo, AZI GUKUNDA!

nkundagospel
Автор

Amen ...koko Niwe azi gukunda.Imana iguhezagire iy ndirimbo iramfasha

estherninziza
Автор

God bless you so much, iyindirimbo nyumva ndira burigihe sinjya nyihaga..❤

NIYORUKUNDOALICE-cjtz
Автор

Mai only and only lovely song, Nukur nange urukundo rwayo sinjya ndushyikira

meduseofficial
Автор

Umwami Yesu niwe wenyine uzi gukunda 😭😭😭. hallelujah hallelujah hallelujah 👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏

inezaaline
Автор

UHABWE UMUGISHA NIWE WENYINE UZI GUKUNDA

innocenttuyisengegospel
Автор

Mana yacu warakoze kudukunda🙌 niwowe uzi Gukunda🙏

renathauwinkesha
Автор

Ooh Jesus Christ you know the better ❤❤ almighty bless up

musabyimanayvette
Автор

Uzi kuririmba pe yesu niwe wenyine uzi gukunda abandi nukujyerajyeza Imana iguhe umugisha

nsengiyeragadhiofficial
Автор

Indirimbo nziza cyane. Urukundo rw'Imana ruratugose.
Brother Stay blessed.

Johnofficial
Автор

Amen Amen urukundo rwa Yesu rurenze ubwonko bwacu❤

IzereIshimweFaustine-cvuf
Автор

Imana iguhe umugisha ❤❤❤❤❤ iyi ndirimbo niyibihe

manishimweracheal
Автор

Mwami weee !😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 Gukunda urabizi pee!

marthenyirahabimana
Автор

good God bless you turagukunda cyane imana ikomeze ikwamamaze ungerekure ❤

UwimanifashijeHelene-vr
visit shbcf.ru