Ndi Padiri kdi mfite imbunda, niba ndi umusirikare ndamaze: Munyeshyaka wishe Abatutsi

preview_player
Показать описание
ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MATARIKI YA 22;23/4/1994

ku itariki Ya 22 Mata 1994 Umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi warakomeje mu gihugu cyose kandi ukomeza mu ntego nyamukuru yawo ari Ugutsemba abatutsi bose kuburyo hatagombaga gusigara nuwo kubara Inkuru.Uwo munsi rero habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za KIGALI Y’UMUGI, BUTARE NA GITARAMA

Uwo munsi gutsemba abatutsi byakomereje ku batutsi biciwe muri « CELA » i Kigali.Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi b’abagabo mu mpunzi zari zahungiye mu rugo rukuru rw’abapadiri bera ahitwa kuri CELA. Ubwicanyi bwakozwe ku
mabwiriza y’abategetsi barimo Perefe wa Kigali Colonel Tharcisse Renzaho,ubwicanyi bwahagarikiwe na major Laurent Munyakazi, konseye Odette Nyirabagenzi, akaba n’umukuru w’Interahamwe, ensipegiteri Angeline Mukandutiye, padiri Wenceslas Munyeshaka na Jean Bizimana wari Burugumesitiri wa Komini Nyarugenge.

Kandi uwo munsi wa tariki 22/4/1994 abandi batutsi batagira Ingano biciwe ahahoze ari ibiro bya Komini Huye.Icyo gihe Abatutsi bahungiye kuri Komini Huye baturutse muri amwe mu makomini ya Butare byegeranye na Huye nka Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro. Abapolisi n’abasirikare bahagose iminsi itatu yose, amazi bayaciye ntawe ujya kuvoma, babicisha inyota n’inzara. Bigeze kuri 22/04/1994, ahagana mu ma saa cyenda haza imodoka yuzuye abasirikare, interahamwe za ruharwa zirimo NkurikiyinkaTharcisse, Semakaba Deo,Muganga Joseph, Kampayana Aloys, Gakwaya Hyacinthe, Kabanza Ildéphonse, umusirikare Karekezi Pascal wavukaga muri Komini Huye n’abandi barangajwe imbere na Burugumesitiri Ruremesha Jonathan. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000), bamwe babatwikishije « essence »
bahinduka umugina w’ivu, ryayowe rirashyingurwa mu gihe cyo kubashyingura mu cyubahiro nyuma ya Jenoside. Ku rwibutso rwa Jenoside rwaho hashyinguye imibiri igera ku 42,008.
Рекомендации по теме
Комментарии
Автор

C'est interdit pour un prêtre de porter une armée. C'est une faute très très grave . Nul part le droit canon permet cela . C'est très très grave

wamupepe
Автор

Ngayo nguko. Imana yonyine izabahorera.

ignatianakagi
Автор

Padiri Nturiye Simba Edward mura mubeshyera rwose knd na Ezayi Murashi Nyagasani azabimubaze

CONGOLESE-TELEMA
Автор

bakurikizeho kugifata kizanywe kgl kirebe uko cyasize kihasenye kirebe uko imeze ubu

dinoclassic
welcome to shbcf.ru